AS Kigali yatsinze Etincelles FC, Police FC itangira itsindwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 mu Rwanda, yaranzwe no gutsinda kw’amakipe ari mu rugo, Police FC yahize ibikombe itangira itsindirwa i Nyagatare.

Tshabala aterura Juma wamuhaye umupira wavuyemo igitego
Tshabala aterura Juma wamuhaye umupira wavuyemo igitego

Ikipe ya AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, yari yakiriye Etincelles FC, ni umukino watangiye AS Kigali itabonana neza byatumaga Etincelles FC inagerageza kugera imbere y’izamu ryayo, ariko kwihagararaho kwayo kwarangiye ku munota wa 34, Tshabala wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2021-2022, yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduriwe iburyo na myugariro Rugirayabo Hassan.

Uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ku munota wa 37 yongeye kunyeganyeza inshundura za Etincelles FC, ku mupira yahawe na Lawrence Juma maze na we aroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri, ari nacyo cyarangije igice cya mbere AS Kigali itsinze ibitego 2-0.

Tshabalala afashwa na bagenzi be kwishimira igitego
Tshabalala afashwa na bagenzi be kwishimira igitego

Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yakinaga neza yakomeje gushaka kongera umubare w’ibitego, ariko igahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu, inongeramo abakinnyi batandukanye nka Jacques Tuyisenge wakinaga umukino we wa mbere, ari nako Etincelles FC yanyuzagamo na yo binyuze ku bakinnyi nka Ciza Hussein winjiye mu kibuga asatira, Mutebi Rashid ndetse na Niyonkuru Sadjati wavuye mu ikipe ya Rayon Sports, ariko umukino urangira AS Kigali yegukanye amanota 3 yayo ya mbere muri shampiyona itsinze ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yabaye:

Espoir FC yatsinze Marine FC 1-0 mu gihe ikipe ya Sunrise yazamutse mu cyiciro cya mbere, mu rugo yahatsindiye Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Brian Ssali ku munota wa 5 w’umukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka