AS Kigali yatsinze ESPOIR isubira ku mwanya wa mbere

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali, AS Kigali itsinze Espoir Fc ibitego 2-0.

As Kigali ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiona
As Kigali ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiona

Wari umukino wari wahinduriwe amatariki, aho wagombaga kuri uyu wa Gatanu, ariko ukaza kwimurwa bitewe n’imyitozo ya Gor Mahia urimurwa.

Ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 16, igitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude wahise anuzuza ibitego 10 muri Shampiona.

As Kigali yatsinze igitego cya kabiri mu gice cya kabiri, igitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy umaze iminsi yitwara neza, umukino uza kurangira AS Kigali itsinze 2-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali yasubiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona n’amanota 41, igakurikirwa na APR Fc ifite 40, naho Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugarutse murundi ruhande APR F C Ikomeje kwitwara neza iri kunshimisha nkumufa wayo nkumufana murakoze

Niringiyimana samuel yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka