AS Kigali yasubukuye imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura ikomeje kwitwara neza

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Playoff ya CAF Confederation Cup, AS Kigali yamaze gusubukura imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura yo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021, nyuma y’akaruhuko bari bahawe ubwo bari bamaze gusezerera ikipe ya KCCA yo muri Uganda.

Abakinnyi batangiye imyitozo ntibarimo abakinnyi batanu bari I Douala muri Cameroun aho gukina amarushanwa ya CHAN, ari bo Ndayishimiye Eric Bakame, Emery Bayisenge, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane ndetse na Hakizimana Muhadjili.

Kuri uyu munsi AS Kigali yasubukuraga imyitozo, ikipe ya CS Sfaxien nayo yarimo yitwara neza, aho yaje kwihererana ikipe ya Esperance Sportive de Tunis ibitego 2-0, byatsinzwe na Walid Karoui ndetse na Kingsley Eduwo.

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uteganyijwe tariki 14/02/2021 muri Tunisia, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo tariki 21/02/2021, izatsinda ikazahita ikatisha itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

AS Kigali mu myitozo ya mbere nyuma y’akaruhuko

AS Kigali ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gukora imyitozo

Ugeranyine n’ikipe ya CS Sfaxien ikomeje gukina imikino ya shampiyona ya Tunisia, ikipe ya AS Kigali nyuma yi gukina na KCCA nta wundi mukini irakina kuko shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe, ndetse bikazanayigora kubona umukino wa gicuti kuko imyitozo ku makipe yose nayo yahagaze

CS Sfaxien ihagaze ite muri iyi minsi?

Kugeza ubu ikipe ya CS Sfaxien iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina, amanota inganya na Ben Guerdane ariko ikaba imaze gukina imikino umunani, naho ku mwanya wa mbere hakaza Esperance ifite amanota 16 mu mikino irindwi.

CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia
CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka