AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze iminsi mu igeragezwa

Rutahizamu Aboubacar Lawal wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya AS Kigali yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gushimwa n’umutoza.

Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije Aboubacar Lawal amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti baheruka gukina, aho yatsinzemo ibitego bitatu.

Uyu rutahizamu Lawal Aboubacar ukomoka muri Nigeria, yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa gicuti baheruka gukina na Interforce, anatsinda ikindi gitego kimwe mu mukino bakinnyemo na Vision bakayinyagira ibitego 4-0.

Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma y’umukino wa Interforce, yari yadutangarije ko yamaze ko ari umukinnyi mwiza ukeneye indi mikino myinshi kugira ngo amaneyerane na bagenzi be.

Yari yagize ati” Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka