AS Kigali yashyizeho umutoza mukuru mushya

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yahaye akazi ko kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri, umunya Uganda, Mike Hallary Mutebi.

Mike Hallary Mutebi
Mike Hallary Mutebi

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Mutebi waherukaga gutoza mu ikipe ya KCCA muri Uganda, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyo kipe, aho azaba yungirijwe na Jackson Mayanja, bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Ibyo bije nyuma yuko iyi kipe yirukanye Eric Nshimiyimana wari umutoza mukuru wayo, amaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 igahita iha akazi Jimmy Mulisa ko kuyitoza by’agateganyo, akayitoza imikino ine (4) agatsindamo imikino ibiri (2) atsindwa umukino umwe (1) mu gihe yanganyijemo umukino umwe (1) ,abona umusaruro w’amanota arindwi (7) kuri 12 yakiniye.

Kugeza ubu ntiharafatwa icyemezo k’uzatoza umukino w’umunsi wa 14 uzahuza AS Kigali na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, nk’uko umunyamabanga w’ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati "Icyo cyemezo ntabwo twari turagifata kuko kiri tekinike, baracyabiganiraho".

Mike Hillary Mutebi yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe ya Villa Sports Club, KCCA yahesheje ibikombe bitatu birimo shampiyona ya Uganda batwaye inshuro 2 n’igikombe cy’igihugu kimwe, akaba yaranatoje kandi ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka