AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo

Nyuma yo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil, AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa wari umaze iminsi asezeye muri iyi kipe nk’umutoza.

Jimmy Mulisa
Jimmy Mulisa

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo ikipe ya AS Kigali ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko bashyizeho Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru by’agateganyo.

Bagize bati "AS Kigali itangaje Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru w’agateganyo."

Jimmy Mulisa watoje ikipe ya APR FC na Sunrise mu mwaka w’imikino wa 2021-2021 yatangiye ari umutoza wungirije muri AS Kigali muri Nyakanga 2021 ariko yari amaze iminsi ayivuyemo nk’umutoza wungirije agiye kujya ashaka abana bakiri bato bajya mu irerero rya AS Kigali ndetse no kubakurikirana.

AS Kigali yirukanye Eric Nshimiyimana ku wa 18 Ukuboza 2021 nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka