AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu, Mukura kubona amanota atatu bikomeza kuyigora

Ikipe ya AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Mukura yanganyije na Marines FC, kubona amanota atatu imbumbe bikomeza kuyigora.

Shaban Hussein Tshabalala yujuje ibitego bitanu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri
Shaban Hussein Tshabalala yujuje ibitego bitanu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri

Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021 ku bibuga bitandukanye.

Kuri Sitade Amahoro i Remera ikipe ya As Kigali yakiriye Etincelles FC maze iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric (umunyezamu) , Rurangwa Mossi, Hassan Karera, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Benedata Janvier, Kwizera Pierrot, Aboubakar Lawal, Kayitaba Jean Bosco, Nkinzingabo Fiston na Hussein Shaban Tshabalala.

Abakinnyi 11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Dominique Nsengiyumva (umunyezamu) , Murengezi Rodrigue, Akayezu Jean Bosco, Kanamugire Moses, Hakizimana Abdoulkarim, Manzi Sencere Huberto, Olivier Osomba, Itangishaka Ibrahim, Uwimana Guillain, Brahim Djibrine Hassan, Niyibizi Ramadhan.

Ni umukino AS Kigali yashakaga gutsinda kugira ngo iyobore itsinda rya gatatu ari nako byagenze. AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 26 igitego cyatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala watsinze n’igitego cya Kabiri nyuma y’iminota ine hari ku munota wa 30. Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ifite ibitego bibiri ku busa bwa Etincelles FC. Igice cya kabiri Etincelles FC yatsinze igitego ku munota wa 64 cyatsinzwe na Hassan Djibrili ukomoka muri Chad wahise wuzuza ibitego bibiri mu mikino itatu. Umukino warangiye abanyamujyi bakomeje kuyobora n’amanota icyenda.

Muri iri tsinda Police FC yasanze Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Harerimana Obed ku munota wa 10.

Mu itsinda rya kane ikipe ya Sunrise yakiriye Espoir FC kuri Sitade Nyagatare iyitsinda ibitego bibiri ku busa. Ibitego bya Sunrise FC byatsinzwe na Hood Kawessa ku munota wa 20 na Yafesi Mubiru ku munota wa 90 , Sunrise FC yuzuza amanota arindwi. Kuri Sitade Umuganda Marines yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa.

Dore uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatanu

Itsinda rya gatatu

Tariki ya 7 Gicurasi 2021

 Musanze FC 0-1 Police FC
 AS Kigali 2-1 Etincelles FC

Uko itsinda rihagaze

1. As Kigali . Imikino itatu ,amanota 9
2. Police FC : Imikino itatu ,amanota 6
3. Musanze FC: Imikino itatu,amanota 3
4. Etincelles FC: Imikino itatu,amanota 0

Itsinda rya kane

Tariki ya 07 Gicurasi 2021

 Marines 0-0 Mukura VS
 Sunrise FC 2-0 Espoir FC

Uko itsinda rihagaze

1. Sunrise FC : Imikino itatu, amanota 7
2. Espoir FC : Imikino itatu, amanota 6
3. Marines FC : Imikino itatu,amanota 4
4. Mukura VS: Imikino itatu, amanota 2

Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya
ya 8 Gicurasi 2021

Itsinda rya mbere

Bugesera FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 15h30’)
Gorilla FC vs AS Muhanga (Stade Amahoro, 15h00’)

Itsinda rya kabiri

Rutsiro FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h00’)
Gasogi United vs SC Kiyovu (Bugesera Stadium, 12h30’)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya mbere. Ni esipari

Habibu yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka