AS Kigali yasezeye kuri Michel Rusheshangoga

Ikipe ya AS Kigali yasezeye kuri myugariro wayo ukina iburyo Michel Rusheshangonga nyuma y’umwaka n’igice akina muri iyi kipe.

Nyuma y’iminsi ibiri iyi kipe itanze akaruhuko ka Noheli, ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020 nibwo uyu mukinnyi yaje mu myitozo yambaye imyenda isanzwe ataje gukora imyitozo.

Nk’uko As Kigali yabitangaje kuri Twitter yayo yamwifurije amahirwe masa. Yagize ati “Myugariro w’iburyo Michel Rusheshangoga yasezeye ku muryango mugari wa AS Kigali yari amazemo umwaka umwe n’igice. Turamwifuriza ishya n’ihirwe mu bundi buzima yerekejemo.” Ubutumwa As Kigali yanyujije kuri Twitter yayo.

Rusheshangoga hamwe n'abatoza ba AS Kigali
Rusheshangoga hamwe n’abatoza ba AS Kigali

Umuyobozi wa As Kigali na we yageneye ubutumwa uyu myugiro. Yagize ati “Ugire urugendo rwiza Michel. Byari ibyishimo kukugira muri AS Kigali wabaye urugero rwiza kuri bose. Imana ikomeze kukurinda kandi ikugirire neza, usuhuze umuryango wawe.”

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu mukinnyi yerekeza muri USA kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukuboza 2020 aho agiye kubana n’umugore we Kazungu Aimée bakunda kwita Njungu basezeranye muri Nyakanga 2019.

Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Michel Rusheshangoga yafashe ifoto y'urwibutso n'abakinnyi bakinanaga muri AS Kigali
Michel Rusheshangoga yafashe ifoto y’urwibutso n’abakinnyi bakinanaga muri AS Kigali

Muri Nyakanga 2017 yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara w’Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu (3000$) ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

Muri Nyakanga 2019 nibwo yakoze ubukwe na Kazungu Aimée ‘Njungu’.

Michel (iburyo) hamwe na Emery Bayisenge bakinanye muri APR FC no muri AS Kigali
Michel (iburyo) hamwe na Emery Bayisenge bakinanye muri APR FC no muri AS Kigali

Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN 2020 izabera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama kugera tariki 07 Gashyantare 2021, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

Mu mukino ubanza wari kuba ku wa 23 Ukuboza 2020, AS Kigali yahawe ibitego 2-0 kuri mpaga yatewe iyi kipe yo muri Uganda kubera kutagira umubare uhagije w’abakinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka