AS Kigali yasezereye abatoza bayo, ibasimbuza Cassa Mbungo André

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona uheruka

Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yas hampiyona iheruka, ikipe ya AS Kigali yafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru Mike Mutebi ndetse na Jackson Mayanja wari umwungirije.

Mu mikino 10 ya shampiyona AS Kigali iheruka gukina, iyi kipe yatsinzemo imikino itatu gusa, itsindwa itatu, mu gihe indi mikino ine yayinganyije, byatumye aba batoza bashinjwa umusaruro udahagije barasezererwa.

Mike Hillary Mutebi wari umutoza mukuru yasezerewe
Mike Hillary Mutebi wari umutoza mukuru yasezerewe
Jackson Mayanja wari umutoza wungirije
Jackson Mayanja wari umutoza wungirije

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali Gasana Francis yagiranye na KT Radio yatangaje ko uyu mutoza n’umwungiriza we bamaze gusezererwa, nyuma yo kutagera ku ntego yari yahawe zirimo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yagize ati"Umutoza twatandukanye bitewe n’umusaruro udahagije, intego ya mbere byari ugutwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, ariko harimo ko atagomba gutsindwa imikino ine ikurikirana cyangwa kunganya imikino ine ikurikirana"

Cassa Mbungo André ubu ni we mutoza mushya wa AS Kigali
Cassa Mbungo André ubu ni we mutoza mushya wa AS Kigali

Kugeza ubu AS Kigali yahise ishyiraho umutoza Cassa Mbungo André wigeze kuyitoza ndetse akanayihesha igikombe cy’Amahoro, akaba yasinye amasezerano yo kuyitoza mu mikino isigaye ndetse akazanayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka