AS Kigali yari yatsinzwe, yigaranzuye Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.

Shaban Hussein Tshabalala yatsinze ibitego bibiri muri bine AS Kigali yatsinze
Shaban Hussein Tshabalala yatsinze ibitego bibiri muri bine AS Kigali yatsinze

Uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yawutangiye itungurana kuko mu minota 10 gusa yari yamaze gutsinda ibitego bibiri. Ibi bitego byinjiye guhera ku munota wa karindwi. Rutahizamu Erisa Ssekisambu yatsinze igitego cya mbere ku mupira wakozweho n’abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports mbere y’uko awufata agacenga ba myugariro ba AS Kigali maze agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Ntwali Fiacre. Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 10 gitsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku mupira waturutse kuri koruneri yari itewe na Riyaad Noordien.

AS Kigali yatangiye umukino itabonana neza, bituma itagera kenshi imbere y’izamu rya Kiyovu Sports. N’ubwo yahageraga gake, nta kidasanzwe yahakoraga, ariko ku munota wa 28 yabonye koruneri iterwa neza na Nyarugabo Moise, umupira unyura ku mutwe wa Niyonzima Olivier Sefu usanga Kakule Mugheni Fabrice ahita awushyira mu izamu, abonera AS Kigali igitego kimwe cyo kwishyura maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Umutoza wa AS Kigali yatangiye asimbuza akuramo Ahoyikuye Jean Paul, Kakule Mugheni na Jacques Tuyisenge ashyiramo Lawrence Djuma, Felix Kone Lotin. Izi mpinduka zazanye umusaruro, AS Kigali itangira gukina neza yiharira igice cya kabiri cyose ikina neza. Ku munota wa 59 Serumogo Ali yakoreye ikosa Shaban Hussein AS Kigali ibona umupira w’umuterekano. Uyu mupira watewe na Juma Lawrence Felix usanga Kofi Lotin awudunda n’umutwe ugana mu izamu, umunyezamu Nzeyirwanda Djihad ananirwa kuwurenza izamu ujya mu izamu uvamo igitego kabiri.

Myugariro Ndayishimiye Thierry yishimira igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports yatsinze
Myugariro Ndayishimiye Thierry yishimira igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports yatsinze

Ku munota wa 63 Umutoza wa Kiyovu Sports itakinaga neza mu gice cya kabiri, yahise yongeramo imbaraga akuramo Riyad Noordien na Nkinzingabo Fiston, ashyiramo Muhozi Fred na Iradukunda Bertrand. AS Kigali yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 67 Felix Kofi Lotin aha umupira Shaban Hussein Tshabalala atsinda igitego cya gatatu. AS Kigali yakomeje gukina neza cyane, Kiyovu Sports ikomeza kugaragaza urwego rwo hasi, maze ku munota wa 84 Kalisa Rashid ahererekanya umupira na Felix Kone Lotin wahise awuha Shaban Hussein Tshabalala wahise atsinda igitego cya kane ari mu nguni, umukino urangira AS Kigali itsinze ibitego 4-2.

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga:

Nzeyirwanda Djihad, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Ndayishimiye Thierry, Tuyisenge Hakim, Nkinzingabo Fiston, Bigirimana Abedi, Mugiraneza Frodouard, Ssekisambu Erissa, na Riyaad Noordien.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga:

Ntwali Fiacre, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Kwitonda Ally, Bishira Latif, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier, Nyarugabo Moise, Tuyisenge Hakim, Shaban Hussein Tshahabalala.

Indi mikino yabaye:

Sunrise FC 2-0 Espoir FC
Rutsiro FC 0-2 Police FC

Babanje gufata umunota wo kwibuka Muramira Gregoire wayoboye ishuri ry'umupira ry'Isonga mu Rwanda ndetse na Vital'o FC yo mu Burundi witabye Imana ku wa Gatanu
Babanje gufata umunota wo kwibuka Muramira Gregoire wayoboye ishuri ry’umupira ry’Isonga mu Rwanda ndetse na Vital’o FC yo mu Burundi witabye Imana ku wa Gatanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka