AS Kigali yapimishije abakinnyi #COVID19, iratangira imyitozo ku wa Gatatu

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi ba AS Kigali, bapimwe icyorezo cya Coronavirus mbere y’uko bazatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye umuhango wo gupima Coronavirus abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi ba AS Kigali, mu rwego kwitegura umwaka w’imikino 2020/2021.

AS Kigali ikaba ibaye ikipe ya kabiri ikoze iki gikorwa nyuma y’ikipe ya APR Fc yo yahise inatangira imyitozo ku Cyumweru tariki 04/10/2020, izi zombi zikaba ziri gutegura amarushanwa nyafurika zizahagarariramo u Rwanda.

Nyuma yo gupimisha aba bakinnyi, bagombaga guhita bajya mu mwiherero nyuma bakazatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 07/10/2020, imyitozo izajya ibera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse,mwaduhaye urutonde rwagateganyo bahamagaye mumavubi

HAKIZIMANA GILBERT yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka