Kuri uyu wa Gatatu tariki 20/07/2022 ni bwo hashyizwe ahagaragara amatsinda ndetse n’uko amakipe azahura mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore “CAF Women Champions League”.
Ni imikino izakinwa hagendeye ku mazones ibihugu biherereyemo, aho by’umwihariko AS Kigali ihagarariye u Rwanda ihereye mu karere ka Afurika yo hagati n’I Burasirazuba “CECAFA”, ari naho izakinira.
- AS Kigali y’anagore yegukanye shampiyona y’u Rwanda 2021/2022
Ikipe ya AS Kigali yashyizwe mu itsinda rya mbere rizaba ririmo Commercial Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia, Warrior Queens yo muri Zanzibar, ndetse na FOFILA Fc y’i Burundi.
- AS Kigali izahagararira u Rwanda ku nshuro yayo ya mbere
Uko amatsinda ahagaze
Itsinda A
• Commercial Bank of Ethiopia (Ethiopia)
• Warrior Queens (Zanzibar)
• FOFILA PF (Burundi)
• AS Kigali (Rwanda)
Itsinda B
• Simba Queens (Tanzania)
• GRFC (Djibouti)
• SHE Corporate WFC (Uganda)
• YEI Joint Stars (South Sudan)
Ku munsi wa mbere ikipe ya AS Kigali yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya mbere, izakina na Warrior Queens yo muri Zanzibar, mu irushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 13/08 kugera tariki 27/08/2022 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|