AS Kigali yakoze imyitozo ya mbere muri Tunisia (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali nyuma y’urugendo rurerure rwatumye inyura na Turukiya, yaraye ikoze imyitozo ya mbere muri Tunisia yitegura umukino uzayihuza na CS Sfaxien kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya AS Kigali ni bwo yageze muri Tunisia, ni nyuma yo kurara mu gihugu cya Turukiya ku wa Kabiri, ikaba yahise inakora imyitozo ya mbere yoroheje.

Ikipe ya AS Kigali irongera gukora imyitozo ku i Saa Cyenda z’umugoroba uyu munsi ku kibuga izakiniraho cy’ibyatsi, mu gihe ku munsi w’ejo bari bakoreye ku bwatsi bw’ubukorano.

Umuganga w’ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza nyuma y’imyitozo bakoze, by’umwihariko n’umukinnyi Kalisa rachid wagaragazaga ikibazo muri CHAN, ubu nyuma yo kwitabwaho n’abaganga b’ikipe y’igihugu hari icyizere ko azaba ameze mu mukino wa CS Sfaxien

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye urugendo rwikipe yacu nk’abanyarwanda

NIYIBIZI fabien yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka