AS Kigali yabonye amanota atatu nyuma y’imikino ine idatsinda

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hasojwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri yari isigaye, aho AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-1.

Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yari imaze imikino 4 idatsinda yabonye amanota atatu itsinze Mukura VS mu mukino wagiye ugaragaramo uburyo butandukanye, aho nko ku munota wa 21 kuri koruneri Nyarugabo Moise na Akuki Aboubakar Gibrin bakinnye hagati yabo, Gibrin agahindura umupira ashakisha Opoku Mensah, ariko umupira ntiyawufatisha neza, awuteye uca ku ruhande gato rw’izamu rya Bate Shamiru wari wabanje mu izamu rya As Kigali.

Ku munota wa 22 Kayitaba Jean Bosco ku mupira yahawe na Rukundo Denis, yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Mukura VS ariko umunyezamu, Sebwato Nicolas arawufata.

Ku munota wa 31 ku mupira yari ahawe Shaban Hussein wagoye ikipe ya Mukura VS, yateye ishoti rikomeye ryanyuze irunde rw’izamu rya Mukura VS mu gihe ku munota wa 40 Opoku Mensah wa Mukura VS, na we nyuma yo kubona ko umunyezamu Bate Shamiru ahagaze nabi yamuteye ishoti ariko ryaciye hejuru y’izamu.

Ku munota wa 41, Biramahire Abed yarijije abakinnyi n’abakunzi ba AS Kigali nyuma yo guhabwa umupira na Habamahoro Vincent wa Mukura VS, ariko arebana n’izamu umupira akawutera kure y’igiti cy’izamu, gusa ku munota wa 43 Shaban Hussein yakosoye amakosa ya Biramahire Abeddy abonera AS Kigali igitego cya mbere ku mupira yahawe na Rugirayabo Hassan, maze acenga rimwe atera mu izamu rya Sebwato wari wamaze kurara ugereranyije n’ahanyuze umupira wagiye mu izamu, amakipe yombi akajya kuruhuka AsSKigali ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 57 AS Kigali yabonye igitego cya 2 binyuze ku mupira wahinduwe na Kayitaba Jean Bosco ku ruhande rw’ibumoso, awuha Shaban Hussein yatsinze igitego cye cya gatandatu muri shampiyona, cyari icya 2 cya AS Kigali muri uyu mukino.

Ku munota wa 76 ariko Mukura VS yishyuye igitego 1 binyuze ku mupira waturutse kwa Mugisha Patrick ugakinwa hagati ya Kubwina Cedric wawuteye kwa Mukongotya Robert utawuteye neza ugaruka kwa Kubwimana Cedric, wahise awutera mu izamu agatsinda igitego cyatumye umukino urangira AS Kigali itsize Mukura VS ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino kuri AS Kigali byatumye igira amanota 20 ku mwanya wa gatatu mu gihe Mukura VS gutsindwa uyu mukino byayishyize ku mwanya wa munani n’amanota 13.

Kuri stade Umuganda i Rubavu ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Gorilla FC maze iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Munyurangabo Cedric ku munota wa 11. Rutsiro FC yagize amanota 11 iri ku mwanya wa 10 na ho Gorilla FC Iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka