AS Kigali y’abagore yisubije igikombe cy’Amahoro inyagiye Kamonyi

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye AS Kigali yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Kamonyi WFC

Ku i Saa Cyenda zuzuye ni bwo hari hatangiye umukino wo guhatanira igikombe cy’Amahoro mu bagore, umukino wahuzaga ikipe ya AS Kigali WFC na Kamonyi WFC.

Ni umukino utagoye AS Kigali kuko yanyagiye ikipe ya Kamonyi ibitego 4-0. Ibi bitego bya AS Kigali byatsinzwe na MUKESHIMANA Dorothée ku munota wa 14 n’uwa 30, ndetse na USANASE ZAWADI ku munota wa 48 n’uwa 54.

Ikipe ya AS Kigali y’abagore yegukanye iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho mu mwaka wa 2019 ubwo giheruka gukinwa yagitwaye itsinze Scandinavia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka