AS Kigali na Scandinavia bagiye guhatanira ibihumbi 750 Frws mu gikombe cy’Intwari

Kuri uyu wa Kane haraza gukinwa umukino w’igikombe cy’Intwari mu cyiciro cy’abagore, kikaza guhatanirwa na AS Kigali WFC ndetse na Scandinavi WFC

Mu gihe mu bagabo igikombe cy’Intwari kiri kugana ku musozo, mu bagore ho irushanwa haraza gukinwa umukino umwe, umukino ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali yegukanye Shampiona, ndetse na Scandinavia yaje ku mwanya wa kabiri.

AS Kigali na Scandinavia zirahatana kuri uyu wa Kane
AS Kigali na Scandinavia zirahatana kuri uyu wa Kane

Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane guhera i Saa Saba z’amanywa, ukazakurikirwa n’uzahuza amakipe ya gisirikare yageze ku mukino wa nyuma ku i Saa Cyenda n’igice, aho kwinjira bizaba ari ubuntu muri iyi mikino.

AS Kigali imaze kwiharira ibikombe byo mu Rwanda, iranahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
AS Kigali imaze kwiharira ibikombe byo mu Rwanda, iranahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

Hagati ya AS Kigali na Scandinavia, ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi 750 Frws, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500, mu gihe mu cyiciro cy’abasirikare ikipe ya mbere izahabwa Milioni imwe, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

Amakipe ya gisirikare nayo azaba ahatanira igikombe
Amakipe ya gisirikare nayo azaba ahatanira igikombe
Amakipe ya gisirikare nayo agaragaramo abakinnyi bafite impano mu mupira w'amaguru
Amakipe ya gisirikare nayo agaragaramo abakinnyi bafite impano mu mupira w’amaguru
Ikipe y'ingabo zirinda umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, n'ubu izakina umukino wa nyuma na Special Force
Ikipe y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, n’ubu izakina umukino wa nyuma na Special Force
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka