AS Kigali na Police FC zabimburiye andi makipe gutangira imyitozo (AMAFOTO)

Amakipe ya AS Kigali na Police Fc zasubukuye imyitozo nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Akanama gashinzwe gukirikirana iyubahrizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19 kamaze iminsi gasura amakipe ngo karebe uko yiteguye gusubukura imyitozo, kahaye uburenganzira amakipe arimo AS Kigali na Police Fc gusubukura imyitozo.

Ni nyuma yo gusura aya makipe bagasanga bujuje ibisabwa ngo bemererwe gusubukura imyitozo, bapimwa COVID-19 babona gutangira umwiherero aho abagize bose bagomba kuba ahantu hamwe.

Aya makipe yombi yakoreye imyitozo yayo ya mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ubwo shampiyona yahagararaga igeze ku munsi wa gatatu, aya makipe buri yombi yari imaze gukina umukino umwe kandi zaranayitsinze.

Amafoto yaranze imyitozo ya AS Kigali

Amafoto yaranze imyitozo ya Police Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka