As Kigali na Kiyovu ziguye miswi ziguma kunganya amanota

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, As Kigali na Kiyovu zinganyije 2-2 mu gihe zarwaniraga kuyobora urutonde rwa Shampiona

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku munotwa 28 ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi ku izina rya Rutsiro, ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Djuma wari umaze gucenga Kayumba Soter.

Nizeyimana Djuma yacenze Kayumba Soter atanga umupira kwa Rutsiro
Nizeyimana Djuma yacenze Kayumba Soter atanga umupira kwa Rutsiro
Djuma wari umaze gutanga umupira wavuyemo igitego
Djuma wari umaze gutanga umupira wavuyemo igitego
Rutsiro yishimira igitego cya mbere
Rutsiro yishimira igitego cya mbere

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 1-0, ariko ku munota wa 48 Flank Kalanda yaje guhita atsinda igitego cya AS Kigali cyo kwishyura, gusa ku munota wa 68 Nizeyima Djuma yaje gutsindira Kiyovu igitego cya kabiri.

Ku munota wa 82 w’umukino AS Kigali yaje gushyiramo igitego cya kabiri, gitsinzwe na Kayumba Soter kuri koruneri yari itewe na Ishimwe Kevin wari wagiye mu kibuga asimbura.

Kugeza ubu amakipe yombi aranganya amanita 17, ariko AS Kigali ikaza ku mwanya wa mbere kuko irusha Kiyovu ibitego izigamye, aho As Kigali izigamye ibitego icyenda naho Kiyovu ikazigama bitatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga

As Kigali yabanje mu kibuga (bari bambaye umwambaro mushya)
As Kigali yabanje mu kibuga (bari bambaye umwambaro mushya)

AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Ndayisaba Hamidou, Ntwali Evode, Karanda Franck, Mbaraga Jimmy, na Niyonzima Ally.

Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Ngarambe ibrahi, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Twagirimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Abasifuzi bitegura kuyobora umukino
Abasifuzi bitegura kuyobora umukino
Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi basuhuzanya
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali, na Mugheni Fabrice wa Kiyovu babanje gufata ifoto n'abasifuzi
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali, na Mugheni Fabrice wa Kiyovu babanje gufata ifoto n’abasifuzi
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali, na Mugheni Fabrice wa Kiyovu babanje gufata ifoto n'abasifuzi
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali, na Mugheni Fabrice wa Kiyovu babanje gufata ifoto n’abasifuzi
Abafana ba Kiyovu bishimira igitego cya mbere
Abafana ba Kiyovu bishimira igitego cya mbere
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali na Cassa Mbungo wa Kiyovu bose nta kwicara, baraha amabwiriza abakinnyi
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali na Cassa Mbungo wa Kiyovu bose nta kwicara, baraha amabwiriza abakinnyi
Mutijima Janvier wa AS Kigali agerageza guhindura umupira mu rubuga rw'amahina
Mutijima Janvier wa AS Kigali agerageza guhindura umupira mu rubuga rw’amahina
Kayumba Soter watsindiye AS Kigali igitego cyo kunganya
Kayumba Soter watsindiye AS Kigali igitego cyo kunganya
Ubwugarizi bwa AS Kigali buzibira ubusatirizi bwa Kiyovu
Ubwugarizi bwa AS Kigali buzibira ubusatirizi bwa Kiyovu
Bose bitegura kurwanira umupira
Bose bitegura kurwanira umupira
Mugheni Fabrice agerageza ishoti rya kure
Mugheni Fabrice agerageza ishoti rya kure
Kalisa Rachid usigaye akina muri Kiyovu, acunzwe n'abakinnyi ba AS Kigali
Kalisa Rachid usigaye akina muri Kiyovu, acunzwe n’abakinnyi ba AS Kigali

Uko indi mikino yagenze

Espoir 1-2 Police
Sunrise 2-1 Kirehe
Marines 2-0 Bugesera

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20/12/2017

Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Ku wa Kane tariki 21/12/2017
Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776

Nimukomereze aho ntihazagire uwemera gutsindwa

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka