AS Kigali na Kiyovu Sports zasabye Umujyi wa Kigali ko zaba ikipe imwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports zandikiye Umujyi wa Kigali, zibasaba ko babahuza bakaba ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’iminis bivugwa ko aya makipe mu mwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba yaramaze kugirwa ikipe imwe, ariko ibaruwa ibishimangira ikaba yamaze kugera hanze.

Hari kurebwa uko ikipe ya AS Kigali na Kiyovu zagirwa ikipe imwe
Hari kurebwa uko ikipe ya AS Kigali na Kiyovu zagirwa ikipe imwe

Muri iyi baruwa dufitiye kopi, Abayobozi b’amakipe yombi bandikiye Umujyi wa Kigali tariki 24 Gicurasi 2019, Umujyi wa Kigali uyakira tariki 27 Gicurasi 2019, bakaba barasabaga ko bakora ikipe imwe ikomeye yazanafasha mu bukangurambaga mu bikorwa bitandukanye.

Twagerageje kuvugana n’Umujyi wa Kigali kugira ngo tumenye niba ubusabe bw’aya makipe yombi bwamaze kwemerwa cyangwa hakaba hari undi mwanzuro wafshwe ariko ntibyadukundiye.

Ibaruwa aya makipe yandikiye Umujyi wa kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gitekerezo n inyamibwa rwose kugira amakipe y ingwizamurongo afashwa na leta Ntacyo bimaze wanareba ugasanga nta n umufana agira.

Kiyovu igiye kongera kugaragara mu ruhando ruhatana n andi makipe kuko ubushobozi bwari ikibazo gikomeye.

Burya kandi munabirebye neza, kiyovu niyo equipe mu Rwanda ifite irerero ry abato ritanga umusaruro. urugero n abakinnyi bari muri equipe national n ubwo batangiye gusaza ariko bafashije amavubi mu buryo bugaragara (iranzi, migi, savior, n abandi)

Big up ku bantu batekereje iyo gahunda

Kiki yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka