AS Kigali na Gasogi United batangiranye imyitozo n’abakinnyi bashya (AMAFOTO)

Mu gihe hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru, amwe mu makipe yamaze gutangira imyitozo, mu gihe andi nayo ateganya gutangira imyitozo mu mpera z’iki cyumweru.

Gasogi United yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kicukiro

Iyi kipe iheruka kwerekana abatoza bashya ari bo Ahmed Abdelrahman Adel nk’umutoza uzaba wungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim, yahise itangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Abatoza bashya bakomoka mu Misiri batangije imyitozo, banasuwe na Perezida w
Abatoza bashya bakomoka mu Misiri batangije imyitozo, banasuwe na Perezida w’ikipe "KNC"

Iyi kipe ifite abakinnyi bashya barimo Ishimwe Kevin wavuye muri Rayon Sports, Ntirenganya Idrissa, Niyongira Danny, Akimanizaniye Moussa, Oleko Salomon, Mugabe Robert, Kwizera Jean de Dieu, Shyaka Freddy Pappy, Malipangou Juvénal uvukana na Malipannou Théodore, Harerimana Abdoul Aziz, Mugisha Arnold na Joseph.

Ishimwe Kevin wavuye muri Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya
Ishimwe Kevin wavuye muri Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya

AS Kigali yabimburiye andi makipe gutangira imyitozo ku mugaragaro

Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ymaze gutangira imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho bamwe mu bakinnyi iheruka gusinyisha batangiranye nayo imyitozo.

Abo bakinnyi ni Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles, Rucogoza Eliassa wakinaga muri Bugesera, Nyarugabo Moïse wavuye mu ikipe ya Mukura ndetse na myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso Dusingizimana wavuye muri Kiyovu Sports.

Nyarugabo Moise wavuye muri Mukura
Nyarugabo Moise wavuye muri Mukura
Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports
Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports
Rucogoza Eliassa
Rucogoza Eliassa
Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles
Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles

Andi makipe kugeza ubu nka APR FC ntaratangaza gahunda y’imyitozo n’ubwo mu minsi yashize bakinnye umukino n’ikipe ya Sunrise wari ugamije gutaha Stade nshya y’akarere ka Nyagatare.

Rayon Sports, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo abakinnyi bazakorerwa ibizamini by’ubuzima, bagasubukura imyitozo ku wa Gatanu, imyitozo izabera ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove nihatagira igihinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka