AS Kigali itsinze Scandinavia kuri Penaliti yegukana igikombe cy’Intwari

Mu mukino wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, AS Kigali itsinze Scandinavia kuri Penaliti, yegukana igikombe mu cyiciro cy’abagore

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iminota 90 isanzwe y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, haza guhita hiyambazwa Penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga.

Amakipe yombi yaguye miswi mu minota 90 y'umukino
Amakipe yombi yaguye miswi mu minota 90 y’umukino
Umunyezamu wa AS Kigali yitwaye neza muri uyu mukino
Umunyezamu wa AS Kigali yitwaye neza muri uyu mukino

Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 56 w’umukino, Scandinavia yo mu karere ka Rubavu iza kukishyura ku munota wa 67, umukino urangira hiyambajwe Penaliti, aho AS Kigali yatsinze Penaliti 5-3, mu gihe umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri.

Umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri
Umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri
Ni uku bishimiye intsinzi
Ni uku bishimiye intsinzi
Ingabire Alice Kapiteni wa AS Kigali (wambaye 12) ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Ingabire Alice Kapiteni wa AS Kigali (wambaye 12) ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

Ikipe ya AS Kigali nyuma yo kwegukana iki gikombe izahabwa kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, igomba no guhabwa ibihumbi 750 Frws, naho Scandinavia ya kabiri ya kabiri ikazahabwa ibihumbi 500 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka