Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iminota 90 isanzwe y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, haza guhita hiyambazwa Penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga.
Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 56 w’umukino, Scandinavia yo mu karere ka Rubavu iza kukishyura ku munota wa 67, umukino urangira hiyambajwe Penaliti, aho AS Kigali yatsinze Penaliti 5-3, mu gihe umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo kwegukana iki gikombe izahabwa kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, igomba no guhabwa ibihumbi 750 Frws, naho Scandinavia ya kabiri ya kabiri ikazahabwa ibihumbi 500 Frws.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|