AS Kigali itsinze Rayon Sports kuri penaliti iyitwara Super Cup

Ikipe ya AS Kigali itsinze iya Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), ihita yegukana icyo gikombe.

Ni igikombe gihuza ikipe iba yaratwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro muri uwo mwaka w’imikino.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa Penaliti, maze AS Kigali itsinda penariti 3 kuri 1 ya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yari yabanje igitego, ariko AS Kigali iza kucyishyura ndetse inatsinda icya kabiri.

Rayon Sports yaje kwishyura icyo gitego hafi ku munota wa nyuma, gitsinzwe na kapiteni wayo Eric Rutanga, iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa penaliti.

AS Kigali itwaye Super Cup itsinze Rayon Sports kuri penariti nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota isanzwe y’umukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri.

Ni ku nshuro ya kabiri AS Kigali yegukanye iki gikombe gihuza ikipe yegukanye shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota 29 aho Bishira Ratif wa AS Kigali yitsinze igitego ku mupira wari utewe na Rutanga Eric.

Amakipe yombi yari afite ishyaka muri uyu mukino
Amakipe yombi yari afite ishyaka muri uyu mukino

Gusa ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ntibyatinze kuko ku munota wa 31 Ssentongo Farouk yahise abishyura igitego ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Nyuma y’iminota itatu gusa, mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bari bakirimo kwibaza ibibaye, umunya-Gabon Allongho Mba Rick Martel yabibye umugono arekura ishoti rirerire riruhukira mu nshundura ry’izamu rya Kimenyi Yves, bajya mu kirihuko AS Kigali iyoboye n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse ishakisha igitego mu gihe AS Kigali yagabanyije umuvuduko irinda ibitego byayo bibiri, gusa umukino ugiye kurangira, kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yatsinze igitego cya kabiri ateye umutwe ari wenyine nta nkomyi.

Nyuma yo kunanirwa kwisobanura, hakuriyeho penariti AS Kigali yinjiza 3-1 ya Rayon Sports ihita yegukana Super Cup.

Ikipe itwaye iki gikombe yegukana miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uku ni ko bateye penariti:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka