AS Kigali itsinze Police FC, Espoir FC inyagira Mukura VS

Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.

Shaban Hussein Tshabalala yagoye Cyane ubwugarizi bwa Police FC
Shaban Hussein Tshabalala yagoye Cyane ubwugarizi bwa Police FC

Ni imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021.

Umukino wo mu itsinda rya gatatu wahuje As Kigali yakiriye Police FC wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, warangiye AS Kigali ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Police FC ibitego bibiri ku busa. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa 68 na Biramahire Abeddy ku munota wa 78.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric (GK), Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Rurangwa Amos, Karera Hassan, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier (C), Aboubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston Muhadjiri Hakizimana na Shaban Hussein Tshabalala

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu Kibuga

Habarurema Gahungu ( GK), Faustin Usengimana, Moussa Omar, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Nduwayo Valeur, Twizerimana Martin Fabrice, Ntwari Evode, Iyabivuze Osee, Nshuti Dominique Xavio na Mico Justin.

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Police FC ariko mu buryo nka butatu bwabonetse ntibwagira icyo bubyara igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya Kabiri habayeho impinduka AS Kigali yinjije mu Kibuga Abeddy Biramahire wasimbuye Nkinzingabo Fiston, nyuma yo kwinjira mu kibuga AS Kigali yatangiye gukina isatira maze Tshabalala atsinda igitego nyuma yo kudahagarara neza kwa ba myugariro ba Police FC.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga

Nyuma y’iki gitego As Kigali yakomeje kotsa igitutu Police FC, iza no kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira yari ahawe na Tshabalala ku munota wa 78 ari na ko umukino warangiye.

Nyuma yo gutsinda, As Kigali yahise uyobora itsinda rya Gatatu n’amanota atandatu, Police FC yagumye ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu, Musanze FC ku mwanya wa Gatatu n’amanota atatu na Etincelles isoza itsinda n’ubusa .

Uko imikino yo kuri uyu wa Kabiri yagenze

Itsinda rya Gatatu
 As Kigali 2-0 Police FC
 Etincelles FC 1-3 Musanze FC

Itsinda rya Kane
 Espoir FC 3-1 Mukura VS
 Sunrise FC 0-1 Marines

Ku wa Gatatu tariki ya 05/05/2021

Itsinda rya Mbere

 03:00: As Muhanga vs APR FC: Sitade Muhanga
 12:30: Gorilla FC vs Bugesera FC: Sitade Amahoro

Itsinda rya Kabiri

 03:30 Kiyovu SC vs Rayon Sports FC: Amahoro Stadium
03:00: Gasogi United vs Rutsiro FC (Bugesera Stadium)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka