AS Kigali itsinze Mukura, Ortomal ahabwa ikarita itukura (AMAFOTO)

AS Kigali yakinaga umukino wa mbere wa shampiyona yatsinze Mukura ibitego 2-0, Police FC itsindira Bugesera iwayo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho umukino wari utegerejwe wahuje AS Kigali na Mukura VS i Nyamirambo.

Ikipe ya Mukura VS yaherukaga gutsindwa na Kiyovu yizeraga kubonaho amanota, ariko ku munota wa gatatu gusa yahise itsindwa igitego cyatsinzwe na Ortomal Alexis, ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Ku munota wa 20, Shabban Hussein Tchabalala yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

Ku munota wa 70 w’umukino, Ortomal Alexis yaje guhabwa ikarita y’umutuku aho byavuzwe ko yatutse umusifuzi wo ku ruhande.

Uko indi mikino yagenze:

AS MUHANGA 0-0 GORILLA FC
Bugesera FC 1-3 Police FC
Etincelles FC 1-2 Musanze FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka