AS Kigali itsinze Kiyovu Sports yegukana igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya gatatu, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019, umukino watangiye ku i Saa kumi n’imwe zuzuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Rwabuhihi Aimé Placide, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Niyomugabo Jean Claude yaje gutsindira AS Kigali igitego cyo kwishyura, umukino urangira ari igitego 1-1.

Haje kwiyambazwa iminota 30 y’inyongera, aho Nsabimana Eric Zidane yaje guhita atsindira AS Kigali igitego cya kabiri, umkino uba ari nako urangira AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya gatatu kuva yashingwa.

Mu bagore, ikipe ya AS Kigali nabwo yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro cyakinwaga ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutsinda Scandinavia igitego kimwe ku busa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka