AS Kigali itsinze APR iyikura ku mwanya wa mbere

Ikipe ya AS Kigali yihereranye APR iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Iranzi Jean Claude wa APR Fc ntiyabashije gufasha ikipe ye, yaje gusimburwa mu gice cya kabiri
Iranzi Jean Claude wa APR Fc ntiyabashije gufasha ikipe ye, yaje gusimburwa mu gice cya kabiri

Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho amakipe yombi yahataniraga kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo, ni mu gihe APR yari ifite amanota 34, naho AS Kigali ikagira amanota 32.

Abasifuzi na ba Kapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino
Abasifuzi na ba Kapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino
As Kigali yabanje mu kibuga
As Kigali yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy n’umutwe, kuri Coup-Franc yari itewe na Ngama Emmanuel.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe cya AS Kigali, iza guhita isimbuza yinjizamo Ndahinduka Michel wasimbuye Hamidou, gusa ntiyaje gutindamo kuko yahise ahabwa ikarita itukura.

Ikipe ya AS Kigali yaje gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe ba Ally Niyonzima, nabwo kuri Coup-Franc yari itewe na Ngama Emmanuel.

Umukino waje kurangira ari ibitego 2-0, AS Kigali ihita yicara ku mwanya wa mbere by’gateganyo n’amanoya 35.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Ally Niyonzima ntiyumvaga ibyo umusifuzi Ishimwe Claude amusobanurira
Ally Niyonzima ntiyumvaga ibyo umusifuzi Ishimwe Claude amusobanurira
Ally Niyonzima witwaye neza muri uyu mukino, hari bimwe mu byemezo by'abasifuzi atishimiraga
Ally Niyonzima witwaye neza muri uyu mukino, hari bimwe mu byemezo by’abasifuzi atishimiraga
APR Fc yagiye igorwa cyane n'imipira y'imiterekano
APR Fc yagiye igorwa cyane n’imipira y’imiterekano
Uko ikirere cy'i Nyamirambo cyari cyifashe
Uko ikirere cy’i Nyamirambo cyari cyifashe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR niyisubireho kuko gukomeza kwihagararaho ngo ntiyagura abnyamahanga mbona ari wrong turn-wrong choice

Thomas Urimubenshi yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka