AS Kigali isezereye ASAS Djibouti Télécom ku gitego kimwe ku busa

Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti igitego kimwe ku busa, mu mikino ibiri yahuje aya makipe yombi.

Man Ykre Dangmo wa AS Kigali agerageza gutsinda
Man Ykre Dangmo wa AS Kigali agerageza gutsinda

Wari umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo (CAF Confederations Cup), hagati ya AS Kigali yo mu Rwanda na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi, wari wabereye mu gihugu cya Djibouti aho yari yaguye miswi banganya ubusa ku busa mu cyumweru gishize.

Ikipe ya AS Kigali niyo yatangiye isatira aho byanashobokaga ko ku munota wa 2 gusa bajyaga kubona igitego, ku mupira Haruna Niyonzima yahaye Man Ykre Dangmo, ariko ntiyabansha kugenzura neza umupira.

Ku munota wa 4 myugariro w’ikipe ya ASAS Djibouti witwa Aidi Ladieh, yagonganye n’umukinnyi wa AS Kigali maze ajyanwa kuvurirwa hanze ariko ntiyatindayo aragaruka.

Ku munota wa 11 ikipe ya AS Kigali yongeye kuzamukana umupira, maze Rugirayabo Hassan ahindura umupira ashakisha Shaban Hessein Chabalala ariko ntiyawugeraho. AS Kigali yakomeje kotsa igitutu ikipe ya ASAS Djibouti ariko rutahizamu wayo Man Ykre Dangmo, agorwa no kunyura ku basore Bo muri Djibouti.

Umuzamu wa ASAS Mbonihakuye yagoye cyane ikipe ya AS kigali
Umuzamu wa ASAS Mbonihakuye yagoye cyane ikipe ya AS kigali

Ku munota wa 15 w’igice cya mbere wari uhagije ngo umusifuzi wo hagati, Umunya-Ethiopia Haileyesus Bazewe, ahereze ikarita y’umuhondo Mohamed wari ukiniye nabi Haruna Niyonzoma, wanakurikiranye na mugenzi we Aziba Djamess, na we wahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 20 ikipe ya AS Kigali nibwo yabonye koruneri yayo ya mbere yatewe neza na Haruna Niyonzima igera ku mutwe wa Bishira, awohereza mu izamu ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota 23 AS Kigali yabonye andi mahirwe maze Kakule Mugheni Fabrice yohereza ishoti rikomeye atereye kure, maze umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Kugeza ku munota wa 27 ikipe ya ASAS Djibout yari itaragerageza ishoti na rimwe mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 28 AS Kigali yongeye kubona koruneri ya 2 ariko Haruna ayiteye Man Ykre umupira awohereza hanze.

Ku munota wa 33 nibwo ikipe ya ASAS Djibout yagerageje uburyo bwo gutsinda ku mupira wari uhinduwe na Yousouf imbere y’izamu rya Fiacre Ntwari, ariko habura utsinda.

Habura iminota itanu gusa ngo igice cya mbere kirangire, Shaban Hussein Chabalala yaje gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina, maze myugariro wa ASAS, Ladie amushyira hasi As Kigali ihabwa penaliti yahawe Umunya-Cameroon Man Ykre Dangmo wayiteye maze Innocent Mbonihankuye ayikuramo.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ASAS yakoze impinduka ikuramo Aidid wasaga n’uwavunitse binjizamo Abass Abdourahman ari nako umusifuzi wa 4 yahise yongeraho iminota 5.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, bakuramo myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan, maze binjizamo Umurundi Seleman Ndikumana.

Kalisa Rachid watsinze igitego aha yarebaga aho yanyuza umupira
Kalisa Rachid watsinze igitego aha yarebaga aho yanyuza umupira

Ku munota wa 6 w’igice cya kabiri, AS Kigali yongeye guhusha uburyo bwari bwa bazwe ku mupira w’umuterekano wahinduwe na Jean Paul, maze Seleman Ndikumana awutera hejuru yizamu.

Ku munota wa 53 ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yahushije uburyo bwashoboraga kubyara igitego, aho rutahizamu wabo Dadzie yasigaranye n’umuzamu Fiacre Ntwari, ariko ananirwa gutsinda.

AS Kigali yakomeje kwiharira umukino inagerageza gutera mu izamu, ariko umuzamu wa ASAS Mbonihakuye ababera ibamba.

Kumunota wa 64 ikipe ya AS Kigali yongeye kubona kufura inyuma gato y’urubuga rw’amahina, maze iterwa na Haruna Niyonzima umuzamu aratabara ayishyira muri koruneri.

AS Kigali yongeye gukora impinduka ikuramo Mughen Fabrice ndetse na Man Ykre Dangmo, yinjizamo Ochienge Juma na Kone Felix.

Abakinnyi ba ASAS ASAS Djibouti Télécom
Abakinnyi ba ASAS ASAS Djibouti Télécom

Ku munota wa 67 kuri koruneri yari itewe neza na Haruna Niyonzima yayohereje ku mutwe wa Kalisa Rachid, maze na we aboneza mu rushundura igitego kiba kiranyoye.

Ku munota wa 70 umutoza Cassa Mbungo André yongeye gukora impinduka akuramo Kapiteni Haruna Niyonzoma, ashyiramo Denis Rukundo.

Ku munota wa 75 ikipe ya ASAS Djibouti yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe myugariro wayo Kaze Gilbert.

Ku munota wa 82 umutoza Cassa Mbungo yongeye gukora impinduka, akuramo Seleman Ndikumana wari wagiyemo asimbuye, ashyiramo Akayezu Jean Bosco.

Nyuma y’iminota 90 umusifuzi wa kane Lemma Nigussie yongeyeho iminota ine, ariko nayo ntacyo yahinduye maze umukino urangira ari igitego kimwe cya AS Kigali ku busa bwa ASAS Djibouti Télécom.

Bamwe mu bafana basanzwe ari aba Rayon Sports bari baje gushyigikira AS Kigali
Bamwe mu bafana basanzwe ari aba Rayon Sports bari baje gushyigikira AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu kiciro gikurikira, aho izahura na Al Nasry yo muri Libya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka