AS Kigali irasabwa gusezerera CS SFAXIEN yo muri Tunisia ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya AS Kigali isigaye mu marushanwa nyafurika mu makipe yo mu Rwanda yatomboye ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisie mu mikino ya kamparampaka.

AS Kigali
AS Kigali

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe ku mugabane wa Afurika (CAF) giherereye i Cairo mu Misiri.

Tombola yasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itomboye kuzakina na Club Sportif SFAXIEN yo muri Tunisia.

Ikipe ya AS Kigali yageze mu mikino ya Kamparampaka nyuma yo gusezerera ikipe ya KCCA yo muri Uganda ku giteranyo cy’ibitego bitatu mu mikino ibiri. AS Kigali yakomeje ku gitego cyo hanze yatsinze mu mukino wo kwishyura wabereye muri Uganda ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 aho KCCA yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe.

Club Sportif Sfaxien
Club Sportif Sfaxien

Ikipe ya CS Sfaxien yasezerewe muri CAF Champions League na MC Alger yo muri Algeria ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ibiri.

Ikipe ya CS Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Tunisie aho muri shampiyona ya 2020/2021 iri ku mwanya wa Kabiri nyuma y’imikino itanu aho ifite amanota 10 ku mwanya wa Kabiri.

Ikipe ya AS Kigali izabanza gusura CS Sfaxien tariki 14 Gashyantare 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

As kigali ntacyo mbijeje

Mahoro yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka