AS Kigali iracakirana na Kiyovu mu gikombe cy’Amahoro-Uko Tombola yagenze

Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu na AS Kigali zakinnye umukino wa nyuma zahise zicakirana

AS Kigali ni yo yegukanye igikombe cy'Amahoro 2019
AS Kigali ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro 2019

Imikino ya mbere yo gukuranamo izaba tariki 19 na 20/02/2020, naho imikino yo kwishyura ikinwe tariki 2-3/03/2020, imikino ya ¼ izakinwe tariki 12-13/05/2020 naho iyo kwishyura ibe tariki 19-20/05/2020.

Imikino ya ½ izaba tariki 23-24/05/2020, iyo kwishyura ikazakinwa tariki 10-11/06/2020, naho umukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu bikinwe tariki 13/06/2020.

Uko Tombola yagenze

1. Mukura VS vs Bugesera Fc
2. Impeesa FC vs Etincelles Fc
3. Musanze Fc vs Police Fc
4. As Muhanga vs Interforce fc
5. Kiyovu Sports vs As Kigali
6. Aspor Fc vs Vision Fc
7. Rwamagana City vs Gicumbi fc
8. Rutsiro Fc vs Pepiniere Fc
9. APR Fc vs Etoile de l’Est
10. Rayon Sports vs Intare Fc
11. Gorilla Fc vs Marines Fc
12. Espoir Fc vs Sunrise Fc

Nyuma y’ijonjora rya mbere, hazasigara amakipe atandatu azaba yatsinze, hahite hongerwaho andi makipe abiri yasezerewe ariko azaba yaritwaye neza (Best Loosers), maze abe amakipe umunani ahurire muri 1/4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka