AS Kigali inyagiye Marine FC yisubiza umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Marine FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Djibrine Akuki yitwaye neza muri uyu mukino
Djibrine Akuki yitwaye neza muri uyu mukino

Ni umukino ikipe ya AS Kigali yihariye cyane muri rusange, ku munota wa 20 ikipe ya Marine FC yarase uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanywe na Dusingizemungu Ramadhan. AS Kigali yazamukanye umupira binyuze kuri Aboubakar Djibrine Akuki, wahise yubura amaso awuha Shaban Hussein ibumoso, na we wahise awukata neza usanga Felix Kone Lottin ahagaze neza, awutera n’umutwe atsinda igitego cya mbere ari nacyo cyarangije igice cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduriwe ku ruhande rw’iburyo imbere, na Juma Lawrence maze Felix Kone Lottin yongeye kugerageza gutsindisha umutwe, ariko noneho umupira ujya hanze y’izamu.

Ikipe ya Marine FC yakoze impinduka ishyiramo abakinnyi nka Ntwari Assuman ndetse na Nsanzimfura Keddy, wagize akamaro cyane hagati mu kibuga.

Man Yakre wa AS Kigali agerageza kunyuza umupira hagati ya Nkundimana Fabio(6) na Ngabonziza Gylain(12) ba Marine FC
Man Yakre wa AS Kigali agerageza kunyuza umupira hagati ya Nkundimana Fabio(6) na Ngabonziza Gylain(12) ba Marine FC

Marine FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 70 binyuze ku mupira Mbonyumwami Thaiba na we batijwe na APR FC, yahinduriye ku ruhande rw’iburyo maze Nsanzimfura Keddy atawuhagaritse ahita awuterera inyuma y’urubuga rw’amahina, gusa umunyezamu wa AS Kigali awukuramo neza, Mbonyumwami Thaiba yongeye kuwutera n’ubundi umunyezamu awukuramo.

Mu minota ya nyuma Marine FC yabonanaga neza maze ku munota wa 83, Nsanzimfura Keddy yongera gutera ishoti umupira usanga Dusingizemungu Ramadhan imbere y’izamu rya AS Kigali, ananirwa kuwushyira mu izamu ba myugariro ba AS Kigali bawukuraho.

Ku munota wa 84 Nyarugabo Moise yahinduye umupira usanga Jacques Tuyisenge bose binjiye mu kibuga basimbuye, na we ahita atera ishoti rikomeye rivamo igitego cya kabiri cya AS Kigali.

AS Kigali niyo ikomeje kuyobora shampiyona kugeza ku munsi wa 16
AS Kigali niyo ikomeje kuyobora shampiyona kugeza ku munsi wa 16

Mu minota 4 y’inyongera yashyizweho, ku munota wa gatatu wayo Nyarugabo Moise anyuze ku ruhande rw’iburyo yongeye guhindura umupira mwiza awuha Shaban Hussein, na we atsinda igitego cya gatatu umukino urangira AS Kigali ibonye itsinze y’ibitego 3-0.

Ikipe ya AS Kigali nyuma y’uyu mukino yahise yisubiza umwanya wa mbere aho ifite amanota 33 n’ibitego 17 izigamye, naho Marine FC iguma ku mwanya wa 15 n’amanota arindiwi n’umwenda w’ibitego 17.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali n'abasimbura babo
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali n’abasimbura babo
Abakinnyi 11 Marine FC yabanje mu kibuga n'abasimbura babo
Abakinnyi 11 Marine FC yabanje mu kibuga n’abasimbura babo

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 i Bugesera:

Bugesera FC vs Sunrise (12h30)

APR FC vs Mukura VS (15h30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka