AS Kigali inyagiye Gicumbi, itangira kotsa igitutu amakipe ya mbere

Ikipe ya AS Kigali inyagiye Gicumbi ibitego 6-0, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

AS Kigali ni imwe mu makipe yatangiye nabi Shampiona, aho imikino itandatu ya mbere ya Shampiona yayimaze itaratsinda umukino n’umwe, aho igikomeye yakoranga byari ukunganya.

Ngandu Omar wari watsinze igitego mu mukino wa Bugesera yongeye gutsinda na Gicumbi
Ngandu Omar wari watsinze igitego mu mukino wa Bugesera yongeye gutsinda na Gicumbi

Nyuma yo gutsinda Bugesera na Kiyovu, uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Gicumbi yananyangiwe ibitego 6-0, ibitego byatsinzwe na Ngandu Omar, Mbaraga Jimmy atsinda bibiri, Ndarusanze Jean Claude ndetse na Farouk Ruhinda.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS kigali irahita iva ku mwanya wa 12 igere ku wa gatandatu n’amanota 13.

Uko imikino y’umunsi wa 10 wa Shampiona yagenze n’indi iteganyijwe

Ku wa kabiri tariki 18/12/2018

Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
Marines Fc 1-0 Kirehe FC
Sunrise FC 1-1 Police FC

Ku wa Gatatu tariki 19/12/2018

AS Kigali 6-0 Gicumbi (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Amagaju FC (Warasubitswe)
Etincelles FC 3-0 Musanze FC (Stade Umuganda)

Ku wa kane tariki 20/12/2018

APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka