AS Kigali igiye guhindura izina

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali buratangaza ko bugiye guhindura izina ry’iyi kipe ikitwa Kigali FC.

AS Kigali igiye kwitwa Kigali FC mu rwego rwo korohereza abanyamigane bashaka kuyinjiramo
AS Kigali igiye kwitwa Kigali FC mu rwego rwo korohereza abanyamigane bashaka kuyinjiramo

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iyi kipe Shema Ngoga Fabrice mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, akaba yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari ukugira ngo ikipe yinjiremo n’abanyamigabane ireke kuba iy’abanyamuryango.

Shema Fabrice yagize ati "Ikipe izitwa Kigali FC kugira ngo abifuza kuyigiramo imigabane babone uko bashoramo imari yabo."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu munsi bigoranye ko yakwinjiramo abanyamigabane kuko ari ikipe y’abanyamuryango.

Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ishinzwe. Nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019.

Kigali FC yari yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kwa Les Citadins mu 2003.

Mu 2019, byavugwaga ko AS Kigali ishobora guhuzwa na Kiyovu Sports, zombi zihuriye ku guterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ariko ntibyemezwa na Njyanama yawo.

Kuri ubu, iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, ikaba iri kwitegura guhura na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe ikomeje gukorera imyitozo kuri sitade amahoro i Remera aho ifite imikino ibiri na CS Sfaxien. Umukino ubanza uzaba tariki 14 Gashyantare 2021 muri Tunisia, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka