AS Kigali idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira yerekeje muri COMORES (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali baraye bahagurutse i Kigali, aho berekeje mu birwa bya Comores gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu birwa bya Comores, aho yabanje kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Comores.

Iyi kipe yahagurutse idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira barimo Kakule Mugheni Fabrice wasinyiye iyi kipe aheruka kubagwa, umutoza Eric Nshimiyimana akaba yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azamera mu byumweru bibiri.

Iyi kipe kandi yagiye idafite undi mukinnyi wo mu kibuga hagati, akaba ari Kalisa Rachid uheruka gusinyira iyi kipe andi masezerano y’imyaka ibiri, akaba nyuma y’imvune yagiye agira mu mwaka ushize w’imikino, ubu yongeye kuvunika bizasaba ko yongera kubagwa.

Undi mukinnyi iyi kipe idafite ni umunyezamu Batte Shamiru wavunitse mu mukino wa gicuti wabahuje na AS Maniema, mu gihe rutahizamu Saba Robert nawe waje muri iyi kipe afite imvune we yatangiye kumererwa neza akaba yajyanye n’ikipe.

Mu bandi bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha, harimo myugariro Lamine Moro wakiniraga Yanga yo muri Tanzania, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wasinye ejo, aba bombi bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino mpuzamahanga.

Bahaguruka i Kanombe

Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye mu birwa bya Comores

1 NTWALI Fiacre
2 Rugero Chris
3 RUGWIRO Herve
4 RURANGWA Mossi
5 ISHIMWE Christian
6 AHOYIKUYE Jean Paul r
7 RUGIRAYABO Hasani
8 RUKUNDO Denis
9 KWIZERA Pierre
10 BUTERA Andrew
11 KAYITABA Jean Bosco
12 BIRAMAHIRE Abeddy
13 LAWAL Abubakar
14 NIYIBIZI Ramadhan
15 SHABANI Hussein
16 BAVAKURE NDEKWE Felix
17 UWIMANA Guillain
18 NIYONZIMA Haruna
19 BISHIRA Latif
20 SABA Robert

Ubwo ikipe yari imaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka