AS Kigali i Muhanga, Rayon i Bugesera, imvune zitavugwaho rumwe muri APR FC (Uko amakipe yiteguye)

Imikino ibanza ya 1/2 mu gikombe cy’Amahoro irakinwa kuri uyu wa Gatatu ndetse no ku wa Kane, aho umukino witezwe cyane uzahuza Rayon Sports na APR FC

Imvune zitavugwaho rumwe muri APR FC

Iyi kipe ikomeje gukorera imyitozo i Shyorongi nk’uko bisanzwe, aho mu nkuru yanditswe ku rubuga rwa interineti rwa APR FC, igaragaza ko abakinnyi hafi ya bose bari gukora imyitozo usibye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco.

Kuri Webiste ya APR FC haranditse ngo “kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo aho isanzwe ikorera i Shyorongi, ni imyitozo iri gukorwa n’abakinnyi bose uretse abafite ibibazo by’imvune harimo Ruboneka Bosco ufite ikibazo k’imvune cyanatumye atagaraga mu bakinnyi bari gukina umukino wa Espoir yo mu karere ka Rusizi undi ni Mugisha Bonheur wagize ikibazo mu kagombambari mu mukino wi i Rusizi ndetse na Manishimwe Djabell utarabashije gusoza umukino wa Espoir nyuma y’imvune yagize izatuma amara ibyumweru bibiri akurikiranwa n’abaganga.”

Gusa ariko ku bakurikirana umupira w’amaguru benshi ntibigeze bizera aya makuru, cyane ko akenshi atari ubwa mbere iyi kipe yaba itangaje ku rubuga rwayo ko hari abakinnyi bafite imvune batazakina imikino itandukanye, ariko bikarangira n’ubundi bakinnye.

Rayon Sports mu mwiherero I Bugesera, imyitozo mu Nzove

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu mwiherero mu karere ka Bugesera, aho imaze iminsi inategurira imikino yayo ikomeye, igakorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nk’ibisanzwe.

Ku bijyanye n’abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu nta bakinnyi bafite imvune zikanganye, aho abakinnyi bari bagize utubazo tw’imvune mu mukino wa shampiyona wabahuje na Gicumbi ubu amakuru atugeraho ari uko bameze neza.

AS Kigali iri gukorera umwiherero i Muhanga, mu gutegura umukino wa Police FC

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2022 ni bwo ikipe ya As Kigali yatangaje ko yerekeje mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe uzabahuza n’ikipe ya Police FC ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, mu mwiherero uzamara iminsi itatu.

AS Kigali yanditse kuri Twitter iti "Twageze i Muhanga aho tugiye gukorera umwiherero w’iminsi itatu twitegura umukino wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro uzaduhuza na Police FC ku ya 12, Gicurasi 2022."

AS Kigali yakoze imyitozo ya mbere i Muhanga

Police FC iratuje, nta makuru adasanzwe ayivugwamo

Iyi kipe mu mpera z’iki cyumweru yari yatsinzwe na Gasogi United, kugeza ubu nayo ikomeje imyitozo itegura umukino wa AS Kigali, gusa nta makuru yandi iyi kipe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo, ndetse hakaba nta n’andi makuru adasanzwe avugwa muri iyi kipe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakinnyi ba APR bivugwa ko bavunitse ni byabindi bya ADIL amenyereweho nibataraga kdi bazatangira muri match

KALISA Dieudonne yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka