AS Kigali: Eric Nshimiyimana yongereye amasezerano, Djabil Mutarambirwa aramwungiriza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 ku biro by’ikipe ya AS Kigali, habereye umuhango wo kongera umutoza Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) bongereye amasezerano y'imyaka 2
Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) bongereye amasezerano y’imyaka 2

Impinduka zabaye mu batoza b’iyi kipe, Mutarambirwa Djabil utarongerewe amasezerano na Kiyovu Sports yahawe akazi ko kumwunguriza, Mateso Jean De Dieu arasezerwa.

Eric Nshimiyima yongerewe amasezerano nyuma yo gufasha ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33.

Mu mikino 33 iyi kipe yakinnye, yatsinzemo imikino irindwi, inganya imikino 12 itsindwa imikino ine. Iyi kipe yatsinze ibitego 21 itsindwa ibitego 20.

Nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri, umutoza Eric Nshimiyimana yashimiye ubuyobozi bw’ikipe bwamugiriye icyizere, ndetse avuga ko urugendo rwo kubaka ikipe rukmeje.

Yagize ati “Nakiriye neza gusinya amasezerano mashya, umutoza wese aba akeneye umwanya wo gukora. Ubu igisigaye ni ugushyira mu bikorwa ndetse ni gushaka umusaruro harimo igikombe kuko ni yo ntego y’ikipe”.

Umutoza wungirije Mutarambirwa Djabil, na we yavuze ko yishimiye icyizere Eric Nshimiyimana yamugiriye.

Yagize ati “Nashimira Eric wangiriye icyizere cyo gukorana na we. Mu masezerano yacu badusabye kuza mu myanya myiza, bisobanuye ko kuza mu myanya myiza ari ugutwara igikombe natwe ni cyo dushaka”.

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko bongereye amasezerano Eric bashingiye ku musaruro wa ASKigali.

Yagize ati “Umusaruro wa Eric watangiye atari mwiza ariko aho yagejeje ikipe navuga ko ari heza kandi tumwizeyeho ibindi byiza mu myaka iri mbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka