AS Kigali byavugwaga ko hari abakinnyi batorokeye Turukiya yageze mu Rwanda

Ikipe ya AS Kigali iheruka gutsindirwa muri Tunisia ibitego 4-1, yageze mu Rwanda yose nyuma yo kuvugwaho ko hari abakinnyi batorotse.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16/02/2021, ni bwo itsinda ririmo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bose bari baherekeje ikipe baraye bageze i Kigali, aho bapimwe COVID-19 bagahita berekeza mu kato kuri Hotel.

Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya AS Kigali baba batorokeye Istanbul muri Turukiya aho iyi kipe yamaze amasaha menshi mbere yo gufata indege ibageza ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu itsinda ry’abantu 35 bari bagize delegasiyo yerekeje Tunisia, 34 bose bagarutse i Kigali usibye umunyamakuru umwe wahise yerekeza i Monastir gukurikina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cya Afurika muri Basketball (Afro-Basket Qualifiers).

Biteganyijwe ko nihamara kuboneka ibisubizo bya COVID-19, iyi kipe ihita isubukura imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho izakinira umukino wo kwishyura na CS Sfaxien yari yayitsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza, ukazaba ku Cyumweru tariki 21/02/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka