Argentine: Abishyirishaho ‘tattoos’ z’isura ya Messi bakomeje kwiyongera

Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho tattoos, ahanini za Lionel Messi.

Hari bamwe mu bafana b‘ikipe ya Argentine biyemeje gushyira za ‘tattoos’ ku mibiri yabo nk’uburyo bwo kuzahora bibuka mu buzima bwose basigaje kubaho, amateka iyo kipe yakoze yegukana intsinzi y’igikombe cy’Isi cya 2022 ibifashijwemo na Messi.

Muri abo bashyizeho za ‘tattoos’ hari abishyizeho ishusho y’igikombe cy’Isi, nk’uburyo bwo kuzikana ko ikipe yabo yacyegukanye, ariko hari n’abahisemo kwishyirishaho ‘tattoos’ za Lionel Messi, nk’uburyo bwo gushimira uwo mukinnyi bafata nk’intwari yabo mu Ikipe ya Argentine.

Nyuma y’intsinzi ya Argentine mu mikino y’igikombe cy’Isi, umubare w’abafata za ‘rendez-vous’ zo kwishyirishaho tattoos za Lionel Messi warikubye, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bazikora.

Abishyirishaho ‘tattoos’ za Lionel Messi, bazishyira ahantu hatandukanye, bamwe ku maboko, abandi ku matako, abandi ku maguru n’ahandi.

Umwe mu bakora akazi ko gushyira za ‘tattoos’ ku bantu waganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, witwa Esteban Vucinovich, bakunze kwita ‘ Tebi Cobra’ yagize ati “Mu byumweru bibiri biri imbere, za ‘tattoos’ zose nzakore zerekeye igikombe cy’Isi.

Hari n’abari baramaze gufata za rendez-vous zo kwishyirishaho tattoos z’inzoka, ibihanga n’ibindi, ariko ubu bamaze guhindura gahunda, bamwe barashaka kwishyirishaho ‘tattoos’ z’igikombe cy’Isi, abandi barashaka iza Lionel Messi.

Esteban ati “Kuri gahunda yanjye mfite rendez-vous ebyiri cyangwa eshatu ku munsi”.

Umwe mu bafana b’Ikipe ya Argentine waganiriye n’Ikinyamakuru ‘France Info’ akaba yarashyizeho tattoo ya Messi yagize ati “Nishyizeho tattoo ya Messi nk’ikimenyetso cy’uko mushimira. Messi ntiyihagarariye ubwe, ahubwo agaragaza ahashize h’Ikipe n’aho ihagaze ubu”.

Undi mufana w’umunya-Argentine yagize ati “Ni isezerano nihaye nyuma y’umukino wa mbere, ubwo twatsindwaga n’Ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite (…) nishyizeho tattoo y’igikombe cy’Isi, n’itariki y’intsinzi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka