Amafoto:APR yihereranye Kiyovu ifata umwanya wa kabiri

Ikipe ya APR Fc yihimuye kuri Kiyovu yari yayitsinze mu mukino ubanza, ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiona

APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR Fc yahatsindiye Kiyovu ibitego 3-0.

Ikipe ya APR Fc niyo yafunguye amazamu, aho Djihad Bizimana yacengaga ba myugariro ba Kiyovu, ateye umupira Ndoli Jean Claude ufatira Kiyovu arawufata arawurekura, Aimable Nsabimana ahita awushyira mu izamu.

APR Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa nawe wari ucenze ab’inyuma ba Kiyovu.

Uko APR Fc yatsinze igitego cya mbere

Djihad Bizimana yabanje kunyerera
Djihad Bizimana yabanje kunyerera
Arabyuka atera umupira
Arabyuka atera umupira
Ndoli Jean Claude afata umupira urongera uramucika
Ndoli Jean Claude afata umupira urongera uramucika
Nsabimana Aimable yahise awohereza mu izamu
Nsabimana Aimable yahise awohereza mu izamu
Ndoli ni uko yasigaye yiyicariye
Ndoli ni uko yasigaye yiyicariye
Ndoli ntiyumvaga uburyo umupira umucitse
Ndoli ntiyumvaga uburyo umupira umucitse
Abakinnyi ba Kiyovu nyuma yo gutsindwa igitego
Abakinnyi ba Kiyovu nyuma yo gutsindwa igitego

Hakizimana Muhadjili yaje gutsinda agashyinguracumu n’umutwe, ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Bigirimana Issa.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR Fc yahise ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiona by’agateganyo n’amanota 37, aho ikurikira AS Kigali ifite amanota 38.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Amran, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana.

Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Uwihoreye Jean Paul, Ahoyikuye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Uwineza Aime Placide, Nganou Alex Russel, Ngirimana Alex, Rachid Kalisa, Nizeyimana Djuma na Mustafa Francis.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Umufana azana umwana we kuri Stade mu mabara ya Kiyovu
Umufana azana umwana we kuri Stade mu mabara ya Kiyovu
Mutuyimana Dieudonne, umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande
Mutuyimana Dieudonne, umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande
Bafata agafoto mbere y'umukino
Bafata agafoto mbere y’umukino
Abafana ba Kiyovu bari babukereye
Abafana ba Kiyovu bari babukereye
Nshuti Dominique Savio yabanje ku ntebe y'abasimbura
Nshuti Dominique Savio yabanje ku ntebe y’abasimbura
Nshuti Dominique Savio na Habyarimana Innocent baganira mbere y'umukino
Nshuti Dominique Savio na Habyarimana Innocent baganira mbere y’umukino
Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Kiyovu Sports ntyishimiye uko umukino warangiye
Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Kiyovu Sports ntyishimiye uko umukino warangiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murahoneza igitekerezo cyange ejo nimugera murubuga rwimikino munsuhurize APR kandi ndabakunda cyane kandi nizera ko igikombe uyumwaka tuzagitwara ntakabuza,mukomere cyane ndabakunda

sibomana yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Mwibeshye. Ntabwo APR ariyo ya mbere ahubwo ni AS Kigali yatsinze ejo Gicumbi FC

Jerome yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka