APR yatsinzwe, Rayon Sports irara iyoboye mu gikombe cy’Intwari

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR yatsinzwe na AS Kigali naho Rayon Sporta itsinda Etincelles

AS Kigali yatsinze APR 1-0 (Ifoto: Igihe)
AS Kigali yatsinze APR 1-0 (Ifoto: Igihe)

APR FC ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere

Ni umukino wabimburiye indi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR iza kuwutakaza nyuma yo gutsindwa na AS Kigali, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 24.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Ntwali Fiacre, Rukundo Dennis, Songayingabo Shaffy, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve (c), Nizeyimana Mirafa, Bigirimana Issa, Butera Andrew, Sugira Ernest, Muhadjiri Hakizimana, na Sekamana Maxime

AS Kigali: Bate Shamiru, Harerimana Rachid Leo, Niyomugabo Claude, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Ntamuhanga Tumaine Titi, Nsabimana Eric Zidane, Ssentongo Faruk na Nshimiyimana Ibrahim.

Rayon Sports yatsinze Etincelles, irara ku mwanya wa mbere

Ni umukino wakinwe Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho Rayon Sports yaje gutsinda ibitego 2-0.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Michael Sarpong n’umutwe, ku mupira wari utewe kuri koruneri na Bukuru Christophe.

Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 76, ku mupira wahinduwe neza na Michael Sarpong, maze Bimenyimana Bonfils Caleb aza guhita awushyira mu izamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Eheeeh aperfc itangiye nabi ark umutoza arebe neza ahari ikibazo igikopo nticyizaducike pe! murakoze kuduha umwanya tugashiraho ibitecyerezo.

Ishimwe Theophille yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

ntukwihangana

THIERRY ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka