APR yatsinze Musanze, AS Kigali itakariza i Kirehe

Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiona, APR yakuye amanota atatu i Musanze, As Kigali inganya na Kirehe

APR yakuye amanota atatu kuri Musanze, iyobora urutonde rwa Shampiona

Ku munota wa 30 w’umukino ni bwo APR yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, itsinda icya kabiri ku munota wa 61, aba akaba ari nabo bayitsindiye ku mukino wa mbere wa Shampiona.

Masudi atangiye Shampiona atakaza amanota

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kirehe, ikipe ya AS Kigali ubu iri gutozwa na Masudi Djuma, yanganyije ubusa ku busa na Kirehe.

Sunrise yatsindiye Gicumbi i Nyagatare
Sunrise yatsindiye Gicumbi i Nyagatare

I Nyagatare ya Sunrise yahatsindiye ikipe ya Gicumbi igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Samson Obua, nyuma gato ahita ahabwa n’ikarita itukura.

Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Etincelles ntiyahiriwe n’uyu mukino aho yaje gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyitegeka Idrissa.

I Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, Amagaju yahanganyirije igitego 1-1 na Muhanga, ibitego byatsinzwe na Hakundukize Adolphe ku ruhande rwa Muhanga, Amagaju yishyurirwa na Ndikumana Tresor kuri Penaliti.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiona yagenze

Ku wa Gatanu

kiyovu sports 0-0 Marines fc
Police FC 5-1 Espoir FC

Kuri uyu wa Gatandatu
Musanze 0-2 APR FC
Amagaju 1-1 As Muhanga
Kirehe 0-0 As Kigali
Sunrise 1-0 Gicumbi FC
Bugesera 1- 0 Etincelles

Ku Cyumweru

Rayon Sports vs Mukura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka