APR yatsinze, Amagaju na Police ziratungurwa mu gikombe cy’Amahoro

Mu mikino ya 1/8 ibanza mu gikombe cy’Amahoro, APR Fc yatsinze La Jeunesse naho Amagaju na Police zitsindirwa hanze

APR mu mukino wayoroheye yatsinze La Jeunesse yo mu cyiciro cya kabiri

APR Fc yatsinze la Jeunesse isatira 1/4 cy
APR Fc yatsinze la Jeunesse isatira 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya APR yateye intambwe igana muri 1/4, nyuma yo kwihererana La Jeunesse ikayitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, aho ibitego byatsinzwe na Bizimana Djihad kuri Penaliti, Hakizimana Muhadjili kuri Coup-Franc, naho ikindi gitsindwa na Imran Nshimiyimana nyuma ya koruneri yari itewe na Muhadjili

Police yatsindiwe i Musanze 3-1, amahirwe ya 1/4 aragabanuka

Ikipe ya Police Fc mu mukino yari yasuyemo Musanze kuri Stade Ubworoherane, yahatsindiwe ibitego 2-1, ikazategeraza umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Amagaju yari yabanje igitego, yatunguwe na Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri

Amagaju ntiyabashije kwikura imbere ya Muhanga
Amagaju ntiyabashije kwikura imbere ya Muhanga

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya Muhanga yahatsindiye Amagaju ibitego 2-1, nyuma y’aho Amagaju ariyi yari yabanje igitego cyari cyatsinzwe na Ndikumana Bodo.

Ikibuga cyo ku Mumena mu gihe cy
Ikibuga cyo ku Mumena mu gihe cy’imvura nyinshi ntibiba byoroshye kuhakinira

Undi mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa kabiri, wagombaga guhuza Kiyovu na Bugesera kuri Stade Mumena, waje gusubikwa nyuma y’imvura nyinshi yari yangije ikibuga, hakaba hataramenyekana igihe uzasubukurirwa

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.