APR yatsindiye i Rusizi, AS Kigali igwa miswi na Police

Mu mikino y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, APR itsindiye ESPOIR i Rusizi, AS Kigali inganya na Police i Nyamirambo

Igitego cya Amran gikuye APR i Rusizi

Mu mukino wari witezweho byinshi, APR ibashije gutsinda ESPOIR igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Amran Nshimiyimana ku munota wa 17.

AS Kigali na Police rwabuze gica, birangira amanota bayagabanye

Ni umukino ikipe ya Police yari yakiriye, ariko iwakirira ku kibuga cya AS Kigali, bitewe n’uko aho ikibuga cya IPRC Kicukiro Police Fc yakiriraho imikino kitabonekaga.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, mu mukino witabiriwe n’abafana mbarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka