APR yatsindiye i Nyamagabe, Masudi Juma atsindirwa i Musanze

Mu mikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda, APR, Musanze na Espoir FC zabonye amanota atatu, naho Amagaju, AS Kigali na Gicumbi zitahira aho

Wari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ku bibuga bitandukanye, umunsi usize APR FC ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe, APR yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Byiringiro Lague na Nshimiyimana Amran ku ruhande rwa APR FC, ndetse na Ndikumana Trésor watsinze igitego cy’Amagaju kuri Penaliti.

Kuri Stade Ubworoherane i Musanze, ikipe ya Musanze yahatsindiye AS Kigali y’umutoza Masudi Juma, igitego cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Abafana ba Musanze bari babukereye
Abafana ba Musanze bari babukereye

I Rusizi, ikipe yaho ya ESPOIR itozwa na Saidi Abedi Makasi, yanyagiye Gicumbi Fc ibitego 5-1

I Rusizi Espoir yahanyagiriye Gicumbi ibitego 5-1
I Rusizi Espoir yahanyagiriye Gicumbi ibitego 5-1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka