APR yatangaje abakinnyi izakinisha muri champions League

APR izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Orange CAF Champions League), yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi izakoresha.

Muri urwo rutonde rw’abakinnyi 23, hagaragaramo abakinnyi babiri b’abanya Brazil; Lopes Carneiro na Diego Oliveira, batarakinira APR FC na rimwe bitewe n’uko batari bakabonye ibyangombwa ariko ubuyobozi bwa APR FC buvuga ubu bamaze kubibona.

Uru rutonde kandi ruriho undi mu nya Brazil, Alex de Avila Peixoto, wakiniye APR muri shampiyona kuko we yabonye ibyangombwa hakiri kare.

Mu bandi bakinnyi bagiye gukinira APR FC bwa mbere mu mikino mpuzamahanga harimo abanya Uganda Habib Kavuma na Dan Wagaluka ndetse n’Abarundi Seleman Ndikumana na Papy Faty.

Nubwo afite imvune izamara amezi atandatu adakina ruhago, Didier Rogbo Serry na we yashyizwe kuri urwo rutonde. Uyu musore ukomoka muri Cote d’Ivoire yavunikiye mu mukino wahuje APR FC n’ikipe y’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’uburayi.

Ikipe ya APR FC imaze kugira ibigwi mu Rwanda kubera kwiharira ibikombe hafi ya byose bihakinirwa. Iyi kipe ifite ibikombe 12 bya shampiyona ari nayo ifite byinshi kurusha andi makipe.

APR ikunze kunengwa n’abakunzi nayo ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru, bavuga ko igura abakinnyi bakomeye ariko ntirenge umutaru. Mu mikino mpuzamahanga iheruka, APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Club Africain yo muri Tunisia nyuma yo kuyitsinda ibitego 6 kuri 2 mu mikino ibiri yabahuje.

APR izakina na Tusker FC yo muri Kenya tariki ya 17 Gashyantare i Nairobi, umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali tariki ya 2 Werurwe 2012.

APR iramutse isezereye Tusker FC yo muri Kenya, izahita icakirana na Etoile Sportive du Sahel (ESS) yo muri Tuniziya. Icyo gikombe bazaba bahatanira ESS yagitwaye muri 2007.

Urutonde rw’abakinnyi APR izakoresha: Jean Luc Ndayishimiye, Habib Kavuma, Jean Bosco Ndaboyisibo, Donatien Tuyisenge, Alex de Avila Peixoto, Ernest Kwizera, Jean Baptiste Mugiraneza, Papy Faty, Saint Preux Leonel, Dan Wagaluka, Olivier Karekezi, Kipson Atuheire, Ismail Nshutiyamagara, Logbo Sery Didier Landry, Mbuyu Twite, Ndikumana Selemani, Jean Claude Ndoli, Ngoma Heriman, Jean Claude Iranzi, Kabange Twite, Diego Oliveiro Alves, Douglas Lopes Carneiro na Ramazan Nkuzingoma

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka