Ku munsi wo ku wa Gatandatu Saa munani ni bwo ikipe ya APR WFC yakiriye Kayonza WFC kuri Stade Kamena i Huye, ukaba wararangiye ikipe ya APR WFC itsinze Kayonza WFC ibitego 2 kuri 1.
Gutsinda uyu mukino biraha APR WFC amahirwe yo kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe yaba yitwaye neza mu mukino wo kwishyura uzabera i Kayonza mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi mikino yakomeje ku munsi wo ku Cyumweru aho ikipe ya Nasho WFC yakiriye Forever WFC umukino wabereye kuri stade ya Nasho ndetse ukaza kurangira ikipe ya Forever WFC itsinze Nasho igitego 1 ku busa.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki 09 Werurwe aho Kayonza WFC izakira APR WFC kuri Stade Urubuto ku i Saa munani, ndetse tariki 10 werurwe Forever WFC ikaba izakira Nasho WFC i Nyamirambo ahazwi nko kuri tapis rouge ku i Saa sita z’amanywa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|