APR turayizi yaguze abakinnyi muri Rayon Sports - Ikiganiro na rutahizamu wa Mogadishu bazahura

Rutahizamu Marc Olivier Boue Bi ukinira ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia yatangaje ko biteguye guhangana n’ikipe ya APR FC batomboye mu mikino ya CAF Champions League.

Muri Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League 2021/2022, ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Mogadishu City Club, ikipe idasanzwe ifite ibigwi mu mupira w’amaguru ugereranyije na APR FC.

Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club
Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club

Mu kiganiro Radio Flash yagiranye na rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Côte d’Ivoire, Marc Olivier Boue Bi, yatangaje ko hari byinshi benshi bitiranya kuri iyi kipe n’igihugu cya Somalia muri rusange, aho yavuze ko bakina mu mutekano usesuye bitandukanye n’ibyo benshi batekereza.

Yagize ati “Hano muri Mogadishu, ibintu byose bimeze neza, aha ndashaka kugaruka cyane ku bibwira ko nta mutekano na muke uhari, oya, turi mu mutekano usesuye, tumeze neza, ni umujyi w’akataraboneka, football irakinwa mu buryo bwiza nk’ibisanzwe mu mutekano usesuye, ikimenyimenyi twasoje shampiyona, twasoje season mu buryo bwiza, ndashaka kuvuga ko byose biri kugenda neza mu mahoro mu mutekano.”

Uyu rutahizamu kandi yakomeje avuga ko na bo ubwabo Mogadishu City Club ari ikipe ikomeye kandi yiteguye guhatana, avuga ko azi bamwe mu bakinnyi APR FC yakuye muri Rayon Sports (n’ubwo bamwe mu bo yavuze bayivuyemo).

Ati “Ikipe ya Mogadishu City ni ikipe nk’indi kipe iyo ari yo nka APR , nk’indi club iyo ari yo yose, intego ya buri kipe ni uguhangana , gutsinda cyangwa kwitwara neza, nta kuvuga ngo ese dushoboye gutsinda APR , oya, ni Football, ni ukubaha Football, ni ukubaha uwo muhanganye, tombola yaduhaye APR, tuzakina uyu mukino, ni ibyo.”

“Nk’uko mubizi njye ndi umunyamahanga nko mu yindi kipe iyo ari yo yose, hari abanyamahanga ni cyo giha agaciro Football, mu Burayi hose hari abanyamahanga mu ikipe mu kuzamura urwego rwa shampiyona muri make ni ibyo.”

“Hari icyo nzi kuri APR , nzi ko APR ari ikipe nyarwanda, nzi abakinnyi bamwe na bamwe ba APR, kuko nigeze gukina Champions League na Rayon Sports, hari abakinnyi ba Rayon kuri ubu bari muri APR , nka Djabel, nka Thierry, Sefu Olivier, benshi, byibuze nzi abakinnyi bamwe na bamwe, nzi gake APR, ariko bitimbitse.”

Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y'i Burundi yasezerewe na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y’i Burundi yasezerewe na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

“Ku byerekeye shampiyona, twasoje shampiyona hashize iminsi mike, turacyari mu myiteguro, navuga ko buri wese ni uwo kwitondera, buri wese afite ibyo ashoboye , dufite intego imwe twese turahangana , navuga ko ntawe urenze cyangwa urusha undi, kuko twese dukina nk’umuryango.”

“Umwaka ushize sinari mu ikipe , ubwo yakinaga Champions League, naje uyu mwaka, ndatekereza ko match izongera gukinirwa muri Djibouti nko mu mwaka ushize, navuga ko imyiteguro igenda neza, turatuje, tumeze neza, morale iri hejuru, dutegereje gusa match, ni ibyo”

Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe kubera muri Somalia hagati y’itariki ya 10-12/09/2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y’itariki ya 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro ikazahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka