APR na Rayon Sports zishobora kongera gucakirana muri iki cyumweru

Nyuma y’aho ayo makipe ahuye inshuro ebyiri mu byumweru bibiri bishize, APR na Rayon Sports zishobora kongera gukina kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yamaze gusaba FERWAFA ko yabafasha mu gutegura irushanwa rizaba ryitwa "Ndi Umunyarwanda", rikazahuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ishize ari yo Rayon Sports, Police Fc, APR Fc ndetse na AS Kigali nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abyemeza.

Ni igihe cya Diarra na Rugwiro cyo kongera kumvana imitsi
Ni igihe cya Diarra na Rugwiro cyo kongera kumvana imitsi

Iri rushanwa biteganijwe ko rizatangira kuri uyu wa gatatu, aho AS Kigali izakina na APR Fc saa cyenda n’igice, naho Rayon Sports igakina na Police Fc Saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro, izizatsinda zizakina umukino wa nyuma, n’aho izizatsindwa zikazakinira umwanya wa gatatu

Imikino ibiri iheruka yose Rayon Sports yari yayitsinzemo APR Fc
Imikino ibiri iheruka yose Rayon Sports yari yayitsinzemo APR Fc

Ikipe izegukana iri rushanwa izahabwa Miliyoni 5Frws, iya kabiri Miliyoni 3Frws, n’aho iya gatatu ikabona Miliyoni 2 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

TUZASHWANYAGUZA NUMUFANA WA APR KAYONZA

JOLIE yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

NITWA JOLIE KAYONZA
TURASHWANYAGUZA AGATSIPE

JOLIE yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

SAYOGUSAKUKO POLISI F C NAYO IZAHURA NA AS KIGALI KURI UYUWAKANE

Jean Claude Hagumimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Turabishaka

Jean Claude Hagumimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Dusakaguhura

Jean Claude Hagumimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Nibyodushoborakongerguhura Ndiyadusubira

Jean Claude Hagumimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

turaje twirundanyirize udukombe APR ikiri mumandazi

Bosco yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

uwariye niwe urya nizo milion 5 turazegereza ayandi,ndavuga RAYON SPORT ikipe y’Imana.

BIZUMUREMYI Gaspard yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

ntabwo aruko zizahura mushake amakuru ajyezweho nuko APR vs Polic e As Kigali Vs Rayon Sport

Alias kaka yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Mwiriwe,Rayon ntabwo tuzemera ko yongera kudutsinda nabwo byatewe n’imyitwarire mibi bamwe mubakinnyi bari bagaragaje,gusa ubu ntekereza ko umutoza yamaze kubaganiriza bikosoye ntibizobgera.Thx.

Theogene yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Hari hakwiye amategeko asobanutse yo gutegura imikino nk’iyi!Biraboneka ko teams zihenze haba gutunga no guhemba abakinnyi ndetse no kubavuza!Inzego za leta zitinya kugira ama équipes y’imikino kubera impamvu zavuzwe haruguru,zari zikwiye kujya zishora amafranga atubutse mu gutegura imikino nk’iriya!Ntitwumve ngo uwa 1 yahembwe 2,000,000frw atanashobora kuvuza uwavunikiyemo!
Ibyaribyo byose kuri budget ya mobilisation izo noti ziratangwa nabo bajye bayakoresha kandi amarushanwa ategurwe neza hatabayeho kwiganana gusa!

John yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka