APR na Rayon Sports zahanwe kubera imyitwarire y’abafana

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zahanwe kubera ubushyamirane hagati y’abafana babo ku mukino wabahuje

Komisiyo y’imyitwarire muri Ferwafa yateranye tariki 23/05/2019, yahanishije ihazabu y’ibihumbi 100 Frws amakipe ya APR na Rayon Sports, nyuma yo gushyamirana ku mukino wahuje amakipe yombi.

APR na Rayon Sports zahanishijwe gutanga ihazabu y'ibihumbi 100
APR na Rayon Sports zahanishijwe gutanga ihazabu y’ibihumbi 100

Ni umukino wahuje amakipe yombi tariki 20/04/2019 kuri Stade Amahoro, umukino wasojwe no gushyamirana kw’abafana ku mpande zombi nyuma y’aho Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC ku munota wa nyuma w’umukino.

Icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire muri Ferwafa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka