APR na Police ziguye miswi, AS Kigali ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona

Mu mukino wa nyuma w’ikirarane, APR na Police Fc zinganyije 1-1, As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Kuva Police Fc yasinyisha umutoza mushya Albert Mphande ntaratsindwa umukino n’umwe wa Shampiona, aho nyuma yo gutesha amanota Rayon Sports, yongeye no kuyatesha APR Fc.

As Kigali ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiona
As Kigali ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiona

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho APR yasabwaga gutsinda Police Fc igasubirana umwanya wa mbere.

Kugeza ubu APR na As Kigali ziranganya amanota 51 buri yose, ariko As Kigali ikayobora urutonde rwa Shampiona kuko yatsinze APR ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino APR yari yatsinze As Kigali ibitego 2-1.

Abakinnyi babanjemo

APR FC: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Imran na Bigirimana Issa.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie, Habimana Hussein, Munezero Fiston, Mpozembizi Muhamed, Ngendahimana Eric, Muzzerwa Amini, Ndayishimiye Antoine Dominique, Nsengiyumva Mustapha na Mushimiyimana Mohamed

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umukino ubanza Apr fc yari yatsinze 2_1

Vava yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka