APR na Police zasezerewe mu marushanwa y’Afurika

APR na Police zari zihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo,zamaze gusezererwa kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu nibwo APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league),na Police Fc yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF Confederation Cup),zasezerewe muri 1/16.

APR Fc yanganyije na Yanga,uko yitwaye i Kigali bituma isezererwa

Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania,APR Fc yabashije kunganya na Yanga 1-1,aho APR Fc ariyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston,gusa kiza kwishyurwa na Donald Ngoma wa Yanga,bituma APR isezererwa kubera ibitego 2-1 yatsindiwe i Kigali mu mukino ubanza

APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru
APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru

Abakinnyi babanjemo

Yanga:Ally Mustapha ,Mbuyu Twite, Djuma Mwinyi, Kelvin Yondani, Bossou Vincent, Pato Ngonyani. Deus David Kaseke, Thabani Kamusoko,Tambwe Amissi ,Donald Ngoma na Niyonzima Haruna (C)

Yanga yasezereye APR FC,igomba guhura na Al Ahly yo mu Misiri
Yanga yasezereye APR FC,igomba guhura na Al Ahly yo mu Misiri

APR Fc:Ndoli Jean Claude,Rwatubyaye Abdul,Emery Bayisenge,Rusheshangoga Michel,Rutanga Eric,Yannick Mukunzi,Benedata Janvier,Fiston Nkinzingabo,Patrick Sibomana,Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana

Police Fc yahabwaga amahirwe menshi nayo yasezerewe iri mu rugo

Police Fc
Police Fc

Nyuma y’aho Police Fc yari yanganyije ubusa ku busa na Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville,benshi bemezaga ko Police isa nk’iyarangije akazi,gusa siko byaje kugenda kuko Vita Club Mokanda yaje kuyitsindira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo igitego 1-0,igitego cyatsinzwe na Osagatsama Mathias,gusa iyi kipe ikaba yanatsinze ibindi bitego 2 umusifuzi abyanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbabajwe nuburyo APR FC yasezerewe

Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ariko ibi nibiki koko ko batweretse ko ntacyo bashoboye umutungo w’igihugu bakomeza bapfusha ubusa.ibyo bifaranga babishoye nibura mubashomeri bakiteza imbere.aho kuyatwika tuyareba.

Mujyambere theogene yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka